Iyo nka yapfuye ku wa Kabiri w’iki cyumweru bucyeye irabagwa, abaturage bariye kuri izo nyama bakaba baguwe nabi kugeza ubwo umwe ahasiga ubuzima.
Mu kigo Nderabuzima cya Kibumbwe hamaze kwakirwa abagera ku 153 uhereye ku wa Kane bafite ibimenyetso birimo kuruka no guhitwa mu gihe abarembye boherejwe mu Bitaro bya Kaduha n’ibya Kigeme.
Umwe mu baganiriye na RBA wemeje ko yariye kuri izo nyama ku wa Gatatu nimugoroba yagize ati “Nariyeho ‘brochettes’ ebyiri, naraye nta kibazo mfite bucyeye nka saa yine nibwo nafashwe nagiye ku kazi. Nihutiye kujya ku kigo nderabuzima baramfasha bucyeye ndongera ndagaruka kugeza uyu munsi ndumva nta kibazo mfite.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe hari itsinda ry’abaganga ryaturutse mu Bitaro bya Kaduha ririmo gutanga umusanzu mu gukurikirana ubuzima bw’abo barwayi.
Umwe muri abo baganga, yagize ati “Ntabwo barembye uretse abana bane twabonye; kubitaho byari bigoye biba ngombwa ko tubohereza ku bitaro bya Kaduha ariko abandi nta kibazo. Ibimenyetso bafite ni ugucibwamo, kuruka, kubabara mu nda, wabaha imiti mu minota mike ukabona ko batangiye koroherwa.”
Uyu muganga yasobanuye ko uwitabye Imana yafashwe ku wa Gatatu ajya kuri Poste de Santé bataramenya icyateye uburwayi bwe. Basanze afite na malaria bamuha imiti, aza kujya ku kigo nderabuzima bamuha indi atashye arembera mu rugo aza gusubira kwa muganga yamaze kunegekara kugeza apfuye.
Amakuru avuga ko iyo nka ikimara gupfa umuvuzi w’amatungo yayipimye agasanga kuyirya nta cyo bitwaye. Ngo yategetse abaturage gutaba inyama zo mu nda bakarya izisigaye ariko ngo nyuma barazitaburura barazirya.