Kubura
amavangingo cyangwa ububobere mu gihe cyo gutera akabariro ni ikibazo gikunze
kugaragara cyane ku bantu b’igitsina gore ugasanga rimwe na rimwe gisenye ingo
za bamwe ari naho bahera bavuga ko uwo muntu ari mukagatare bivuze ko atagira
amavangingo.
Aha
rero twegereye umuganga maze agira
byinshi adusobanurira kuri iki kibazo
Ese kubura ububobere
biterwa n’iki? Kubura ububobere ahanini biterwa n’impamvu nyinshi
zitandukanye zirimo:
Gucura no
konsa cyane:Izi ngo nizo mpamvu za mbere ishobora gutuma umugore abura
ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko umusemburo wa estrogen
uba waragabanutse cyane bigatuma umugore ahora yumye mu gitsina.
Kutitegura mbere yo gukora
imibonano mpuzabitsina: Aha twavuga nko gukora imibonano ku ngufu, kuba ufite
ubwoba bwo kuyikora, kuba utishimiye uwo mu gihe kuyikorana kuba udatekanye mu
buryo bumwe cyangwa ubundi nabyo bishobora gutuma umuntu yumagara kabone n’iyo
yaba yari asanzwe agira amavangingo.
Gukoresha imiti yo
kuboneza urubyaro: Burya ngo imiti imwe n’imwe abagore bakunda gukoresha mu
kuboneza urubyaro ngo ishobora kuba intandaro yo kumagara mu gitsina harimo
ibinini byitwa confiance ndetse na microgynon n’urushinge rw’amezi atatu.
Indi
mpamvu idakunze kuvugwaho rumwe na benshi ngo ni ukuba umuntu ataraciye imyeyo
bitewe n’uko na byo biri mu bishobora kuzamura ibyiyumviro ku mibonano
mpuzabitsina.
Dore bimwe mu bimenyetso
bishobora kukwereka ko utakigira ububobere
Uretse
kuma mu gitsina hari ibindi bimenyetso birimo:
Uburyaryate
mu gitsina
Kubabara
mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
Kudashyukwa
Kutarangiza
Gushaka
kunyara buri kanya
Ubwandu
bw’umuyoboro w’inkari n’ibindi byinshi
Ese ni iki
wakora mu gihe ubura ububobere cyangwa amavangingo?
Kunywa
amazi ahagije
Kurya
cocombre
Kurya
water melon
Amavuta
atandukanye asigwa mu gitsina(Urugero; feminine wash)
Mu gihe
ibyo byose byanze ushobora muganga cg ukamuhamagara kuri 0787873148