Nta mudepite wo mu Burusiya uzongera gutwara imodoka yakorewe mu mahanga









Abadepite bo mu Burusiya guhera umwaka utaha wa 2024 ntabwo bazongera kugenda mu modoka zakorewe hanze y’icyo gihugu.






Ni umwanzuro wafashwe mu rwego rwo guteza imbere inganda z’imodoka zo mu Burusiya nk’uko umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu izwi nka Duma, ubivuga.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vyacheslav Volodin, yavuze ko kugura imodoka zakorewe imbere mu gihugu bizatuma amafaranga yajyaga hanze kugura izo mu mahanga, aguma mu gihugu akoreshwe ibindi.

Muri Kanama uyu mwaka Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko byaba byiza abayobozi bose bo muri icyo gihugu, bagiye bakoresha imodoka zakorewe imbere mu gihugu.

Kuva u Burusiya bwashyirirwaho ibihano kubera intambara bwatangije muri Ukraine, bwakoze ibishoboka byose ngo amafaranga bukoresha buvana ibintu mu mahanga agabanuke.
Previous Post Next Post