bavuga ko aho bigeze aka karere gakwiye kuyoborwa n’Umusirikare cyangwa se abandi bantu bakora mu nzego zishinzwe umutekano kugirango kabashe kujya ku murongo.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Rwandatribune.com, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bahawe ijambo, bagaragaje ko igihe kigeze ngo Ubuyobozi bw’Akaka karere buve mu maboko y’Abasivile.
Aba baturage, bakomeza bavuga ko uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagiye busimburana, bwagaragaje kenshi kutita ku bibazo byugarije Abaturage , kugenda biguru ntege mu bikorwa by’iterambere, ruswa , kuriganya Abaturage hakiyongeraho ikibazo cyakunze kugaragara mu butabera ,aho benshi mu bagana Inkiko mu karere ka Rubavu ,binubira guhabwa ubutabera butanyuze mu mucyo kubera ruswa n’ikimenyane bisa n’ibyabaye karande muri aka karere.
Uwaganiye na Rwandatribune.com utashatse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z’Umutekano we, yavuze ko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bukwiye kureba uko akarere ka Rubavu ,kahabwa Abayobozi b’Abasirikare cyangwa abandi bakora mu nzego zishinzwe umutekano w’igihugu .
Uyu muturage, yakomeje avugako iyo bigeze mu karere ka Rubavu imiyoborere y’abasivile isa niyamaze kurambirana, kubera kutuzaza inshingano zabo bityo hakwiye gushyirwaho Umuyobozi w’Umusirikare akagasubiza ku murongo.
Ati:’’ Aho bigeze ,turasaba ko akarere ka Rubavu kayoborwa n’Umusirikare cyangwa se abandi Bantu bakora mu nzego zishinzwe umutekano w’igihugu kuko aribwo kabasha kajya ku murongo.”
Hari abatanze urugero rw’Akarere ka Huye ,Muhanga,Ruhango Nyagatare na Musanze , uturere ubu tuyobowe n’ abahoze mu nzego zishinzwe umutekano w’igihugu, ariko kubera ubunararibonye bafite utu turere muri ibi bihe tuyobowe neza .
Abasirikare, bazwiho kenshi kuzuza inshingano zabo nk’uko bikwiye, gukorera ibintu kugihe no kureba igitsure uwari we wese ushatse guteshuka ku nshingano ze , akaba ariyo mpamvu abatuye mu karere ka Rubavu, bagaraje ko aka karere kayoborwa n’Umusirikare kugirango gakabashe kujya ku murongo.