Abahanga bavuga ko nkongwa idasanzwe itandukanye cyane n’isanzwe kuko ngo zitanakomoka mu muryango umwe, ibindi biranga nkongwa idasanzwe ni uko yo ifite ikimenyetso cy’inyuguti ya ‘Y’ mu gahanga, ikagira kandi uruhererekane rw’ibidomo bine bine bya mpande enye biri mu mugongo wayo ndetse n’imirongo ibiri yerurutse mu mpande zombi z’umugongo.
Nkongwa idasanzwe iyo yona ihera ku mababi, nko ku bigori ikibabi yariye gisigara kibonerana nk’ikirahure, hanyuma ikinjira mu mwumba ikarya, bikagaragazwa n’uko aho yariye hasigara umwanda utose umeze nk’ibarizo, ariko kandi ikangiza bidasanzwe.
Nkongwa isanzwe yo ntabwo igira ibyo bimenyetso byose, cyane ko yo iteye nk’urunyo ikagira n’ibara ry’ivu, no kona akenshi ikinjira mu mwumba.
Ako gasimba ngo kaje gaturuka ku mugabane wa Amerika kabifashijwemo n’umuyaga wagendaga ugahuha, kagera muri bimwe mu bihugu bya Afurika muri 2016 hanyuma kagera mu Rwanda muri 2017 ari bwo katangiye guteza ibibazo.
Nkongwa idasanzwe irororoka cyane bitewe n’amagi menshi itera kuko ishobora gutera amagi 200 ku buryo mu mwaka umwe iba igeze ku bisekuru 12, kandi igenda yimuka iva ku gihingwa ijya ku kindi yihishahisha kugeza yongeye kubona ibigori.
Uko iyo nkongwa irwanywa
Uburyo bwa mbere bwo kuyirwanya ni ugufata neza ibihingwa ku buryo bigira ubudahangarwa bubifasha kwirwanaho, nk’uko bisobanurwa na Gatari Egide, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), ushinzwe gahunda ya Nkunganire.
Ati “Iyo wahinze imbuto nziza ugashyiramo amafumbire mvaruganda n’imborera ku buryo bwiza, igihingwa kigira ubudahangarwa ku burwayi ubwo ari bwo bwose. Icyo gihe nkongwa idasanzwe ijemo ntiyangiza cyane kandi no kuyitoragura biroroha, igikuru ni uko umuhinzi asura umurima nibura kabiri mu cyumweru”.
Abahinzi basabwa kandi gutegura neza umurima bavanamo ibisigazwa by’ibihingwa bihavuye ndetse bagahinga bashinga isuka kugira ngo nkongwa yaba yihishe mu bikonoshwa mu butaka ikurwemo ijye hejuru ipfe.
Ikindi abahinzi basabwa ni ugusimburanya kenshi ibihingwa mu murima, ahavuye ibinyampeke nk’ibigori cyangwa amasaka bakahashyira ibinyamisogwe nk’ibishyimbo, soya, amashaza n’ibindi bihingwa bitari mu muryango umwe n’ibigori. Hanyuma abegeranye bagasabwa guhingira rimwe kugira ngo bidasigana kuko iyo nkongwa ihageze yibasira ibikiri bitoya ariko byose iyo ari bikuru ibura aho ihera.
Imiti ikoreshwa mu kurwanya iyo nkongwa idasanzwe ngo ni uwitwa ‘Rocket’ uterwa mu murima wagezemo icyo cyonnyi ku ngero zitangwa n’ababizobereyemo, ariko wakongera gutera bikaba byiza uhinduye ugatera uwitwa Lamda wo mu bundi bwoko, bityo ntimenyere ukoreshwa kenshi kuko ugeraho ntube ukiyicya (Resistance).
Muri 2017 ubwo nkongwa idasanzwe yageraga mu Rwanda, yangije ibigori ku buryo igihugu cyahombye toni ibihumbi 10, kuko umusaruro w’igihembwe cya kabiri wari witezwe wangana na toni ibihumbi 208 ariko haza kuboneka toni ibihumbi 198 gusa kubera icyo cyonnyi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi n’ubu iyo nkongwa ngo iracyahari.