Umuyobozi w’umujyi wa Mexico yakoze ubukwe n’ingona y’igitsina gore

Umuyobozi w’umujyi wa Mexico yakoze ubukwe n’ingona y’igitsina gore mu birori gakondo avugako bizana amahirwe ku baturage ayoboye.

Victor Hugo Sosa yashakanye nigikururuka(ingona)cyitwa Alicia Adriana avugako agikunda bidasanzwe akaba ariyo mpamvu yiyemeje kwibanira niyi nyamaswa akaramata nk’umugore n’umugabo.

Umuyobozi w’umujyi wa Mexico yakoze ubukwe n’ingona

Uyu muyobozi avugako iki gisimba ari ikiremwa cyiza ndetse acyita “umukobwa wumuganwakazi” ahamyako ko bombi “bakundanye”.

Abatashye ubu bukwe wabonaga bishimye cyane, buri jambo ryose yavugaga bamukomeraga amashyi ndetse harimo n’abacinya akadiho bishimira ibi birori.

Uyu mugabo ubwo yabazwaga uko yiyumva ku munsi w’ubukwe bwe niyi ngona yagize ati “Ntushobora gushyingiranwa udafite urukundo … Nemeye gushyingiranwa n’umukobwa w’igikomangoma.”

Uyu mugabo yagaragaye asoma iyi nyamaswa ku mutwe, nubwo bigaragara ko bari bayifunze umunwa batinyako ishobora kuba yamugirira nabi.

Uyu muyobozi avugako iki gisimba ari ikiremwa cyiza ndetse acyita “umukobwa wumuganwakazi” ahamyako ko bombi “bakundanye”.

Uyu mugabo yagaragaye asoma iyi nyamaswa ku mutwe, nubwo bigaragara ko bari bayifunze umunwa batinyako ishobora kuba yamugirira nabi.

Previous Post Next Post