Burera: Umugabo yise umwana we ’Vladimir Putin’ biteza impagarara
Umugabo wo mu Karere ka Burera yabyaye mwana w’umuhungu amwita amazina ya Perezida w’u Burusiya [Vladimir Putin], abaganga banga kuyandika kugeza igihe bahamagaye inzego zinyuranye zirimo n’akarere, biza kurangira amazina y’umwana yemejwe.
Munyembabazi Telesphore wo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye yavuze ko yabanje kwitegereza uburyo Vladimir Putin aharanira ukuri, ntiyivange mu ntambara kandi agashaka iterambere rya Afurika, amugereranyije na Amerika n’u Burayi afata icyemezo cy’uko nabyara umwana w’umuhungu azamwita Vladimir Putin.
Muri Nzeri 2023, umugore wa Munyembabazi wari utwite yagiye ku kigo nderabuzima, yamwandikiye agapapuro amubwira ko mu gihe umwana yavuka ari umuhungu azitwa Vladimir Putin, yaba umukobwa akitwa Maria Zakharova.
Umugore we akimara kwibaruka umuhungu, nk’uko bisanzwe umwana yagombaga kwandikwa mu irangamimerere, ariko abaganga bakubitwa n’inkuba bakibona amazina, ibyo kwandika umwana birahagarara.
Munyembabazi w’imyaka 36 yabwiye Ukwezi TV ko muganga akibona ayo mazina yahise asaba nimero ya telefone ya se w’umwana, aramubwira ngo “aya amazina wise ni bwoko ki? Nyamusubiriramo aravuga ngo aya mazina ntabwo nayita umwana, nanjye nti kubera iki? Ati ’Putin ni icyihebe’, ndamubwira nti uramenye ahubwo utantukira umwana kuko ukomeje kubimwita bikambabaza.”
Uyu mugabo yahise afata icyemezo cyo kujya kwa muganga agiye kubaza impamvu banze kwita umwana we amazina yahisemo, bose bamuteraniraho bamubaza impamvu ashaka kwita umwana we amazina y’umuntu uri guteza intambara.
Munyembabazi yakomeje kubera ibamba abaganga kugeza ubwo bahamagaye umuyobozi w’ikigo nderabuzima na we ntiyakemura ikibazo, bitabaza inzego z’akarere.
Uyu mugabo yavuze ko yabonye banze kubyumva yanzura ko nk’umubyeyi agiye kumubarekera bakamugumana ntatahe mu rugo rwe, “mbikurikirane mbaze ko bishoboka ninumva bidashoboka nzakomeza ndimuhamagare.”
Ati “Kuba rero yiswe Vladimir Putin ni uburyo nkunda Putin kandi nkunda n’igihugu cye bitewe n’uko kitivanga mu makimbirane kandi Isi iri guhinduka. Abahoze badukolonije baducunaguza, mu minsi iri imbere ubwo bukoloni bwabo buzarangira. Mwebwe ko mwita abana banyu ba Queen, Elizabeth ko nta kibazo byateje, gute nakwita umwana wanjye Vladimir Putin bigateza ikibazo?”
Magingo aya Munyembabazi Vladimir Putin afite umwaka n’amezi hafi abiri ariko ngo ni ikimenyabose mu gace ku buryo n’aho ababyeyi be bamujyanye muri serivisi zitandukanye, bamutangarira ariko agahabwa serivisi ashaka kandi vuba.
Munyembabazi Telesphore avuga ko umwana we nakura azamubwira ko yamwise iryo zina kubera ubutwari bwa Putin kandi ko asabwa kuzaharanira ukuri, akanga agasuzuguro n’akarengane.
KWAMAMAZA
USHAKA GUCA UKUBIRI NA INFECTION KORESHA #FEMININE_WASH_WITH_GAMAT:💟+250 787873148 ★Isukura mu gitsina. ★Irinda ikanica mikorobe mbi ziza mu gitsina. ★irinda kuma mu gitsina ukagira ububobere no mu gihe cy'imibonano mpuza bitsina ★ikiza kuzana ururenda runuka mu gitsina. ★iringaniza aside cg ubusharire burinda igitsina. ★irinda ikanavura infections na tricomunase ★ivura kwishimagura mu gitsina ikavura n'udusebe two mu gitsina. ★itera guhumura neza mu gitsina no kumva hameze neza. ★iringaniza ikanegeranya neza imyanya ndangagitsina. ★irinda kuzana imiburu ku gitsina mu gihe wogoshe. #ICYITONDERWA: IYI #FEMININE_WASH : ikoze mu buryo bw'umwimerere, kandi bw'amazi,yagenewe kwoza mu gitsina gore. Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara cg ukatwandikira kuri WhatsApp: +250 787873148 Roho nziza mu mubiri muzima 💟MURAKOZE CYANE!