Kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni indoto kuri benshi, cyane cyane urubyiruko rwo mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Ntabwo ari ibanga kuko imibare yivugira, kuko buri mwaka abanyamahanga ibihumbi 50 bahabwa uruhushya rwo gutura muri icyo gihugu binyuze mu guhabwa Green Card.
Ako ni agatonyanga mu nyanja ukurikije abasaga miliyoni 14 basaba guhabwa Green card buri mwaka, amahirwe ntabasakere bose.
Ubu buryo bwo kwinjiza abanyamahanga mu gihugu si gahunda ya vuba muri Amerika kuko yatangiye gutekerezwaho mu 1940 mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, icyo gihe yitwaga ‘Alien Registration Receipt Card’.
Mu mategeko yayigengaga hari harimo ko umuntu ufite guhera ku myaka 14 kuzamura, yagombaga kunyura ku biro bibishinzwe muri Amerika, akiyandikisha ndetse akanatera igikumwe mu kugaragaza ko ageze muri icyo gihugu.