Kuri uyu wa 24 Gicurasi igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kwitoza kugurutsa indege nto z’intambara zitagira Abapilote (Drone) mu rwego rwo kwitegura guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinja gufashwa n’u Rwanda.
Ni ibintu biri gukorerwa mu mujyi wa Kinshasa ahari gutorezwa abagomba kuzagurutsa izi ndege z’intambara, zigomba kwifashishwa bahangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinja iteka gufatanya n’ ingabo z’u Rwanda.
Izi ngabo ziri gukora ibi mu gihe ubwo baguraga indege z’intambara mu Burusiya bagerageje kuzikoresha ariko inshuro nkinshi zikarasa aho batari bateganije kuko igihe kinini zakoreshejwe zarashe mu baturage kurusha uko bari kuzirasisha uwo babaga bahanganye.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza ngo izi ndege ziriwe zizenguruka mu murwa mukuru Kinshasa, bituma ndetse n’abaturage bagira ubwoba.
Leta ya Kinshasa yakunze kumvikana ivuga ko idashobora kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 iwushinja kuba umutwe w’iterabwoba, ndetse bakongeraho ko bafashwa n’u Rwanda.
Kurundi ruhande ariko uyu mutwe nawo wakunze kumvikana usaba iyi Leata kureka bakagirana ibiganiro kugira ngo barangize ibibazo mu mahoro ariko Leta ya Congo yo yarabyanze.