Ubuke bw’ingengo y’imari bushobora gutuma abanyeshuri 7000 aribo bishyurirwa buruse na leta mu bihumbi 46 byujuje ibisabwa. Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi igaragaje ko ingengo y’imari ifite, yakwishyurira nibura 15% by’abanyeshuri bashaka kwinjira muri Kaminuza.
Ati “Ni ukuvuga ngo umubare w’abo twishyurira uzaba muto ugereranyije n’uwo twari dufite. Kandi mu by’ukuri abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa byo kujya muri kaminuza ni ibihumbi 46.”
“Ariya mafaranga baduhaye, ntabwo dushobora kwishyurira na 15% ba bariya bantu. Ikindi buriya imikorere ya Kaminuza y’u Rwanda nayo igendera kuri ayo mafaranga ya buruse, none umubare w’abanyeshuri nuba muke nayo ntabwo izabasha gukora neza kuko izinjiza make.”
Source: IGIHE