Kwimura imipaka: Ikirego gishya RDC yadukanye ku Rwanda




Nyuma y’inkundura y’ibirego bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), badukanye umuvuno mushya wo kurushinja gushaka kwigarurira igice kimwe cy’iki gihugu.

Ni ibirego byagejejwe ku kanama k’umutekano ka Loni byuririye ku ijambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu kiganiro n’itangazamakuru muri Benin, ko ikibazo cya M23 gituruka mu mateka y’igihe kirekire.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w’ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy’imyaka myinshi.

Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy’ubukoloni, igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b’ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.
Ati "Ibyo ni ibijyanye n’amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho."

Ambasaderi uhagarariye RDC muri Loni, Georges Nzongola Ntalaja, agendeye kuri iri jambo, aherutse kubwira akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko ‘Perezida Kagame n’abayobozi b’u Rwanda muri rusange bashaka kwigarurira ubutaka rwahoranye bwometswe kuri RDC’.

Yakomeje avuga ko ‘Perezida Kagame ashaka kugera ku mugambi w’abakurambere be b’abami bagerageje kwigarurira RDC bikabananira, bityo hakaba hari umugambi wo kwimura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari’.

Amateka yerekana ko mu gihe Congo yashingwaga, hari ibice byinshi byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda byometsweho birimo abaturage bavuga Ikinyarwanda. Hiyongerereyeho abandi Banyarwanda bagiye bajyanwa n’Ababiligi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batuzwayo gutyo.

Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru kuwa 1 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwambuwe bimwe mu byo rwahoranye, nta ntego rufite yo kwigarurira ibice by’abandi nk’uko bivugwa.

Yavuze ko abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya RDC, batazi ukuri, kuko no mu Rwanda ahari.

Ati “Ayo mabuye y’agaciro ahamaze igihe kinini [muri Congo]. Nibaza n’impamvu atungukira Abanye-Congo. Ese mu by’ukuri bungukira muri aya mabuye y’agaciro? None ubu ufite umuntu ushinja ko yinjiye mu gihugu cyawe agatwara amabuye y’agaciro.”

“Wari uzi ko dufite amabuye y’agaciro hano? Coltan bavuga turayifite hano kandi ni nziza kurusha iboneka muri Congo. Igera kuri 40% yewe na 60% mu bwiza mu gihe iyo muri Congo iri kuri 20%.”

Iyi Coltan u Rwanda rufite, igiye kujya itunganyirizwa imbere mu gihugu ndetse ubu uruganda rwamaze kuzura, hatangiye imirimo y’igerageza ku buryo mu minsi mike ruzatahwa ku mugaragaro.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite na Zahabu, ku buryo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu hari ubwo abasirikare bazitoraguraga bigendera mu Majyaruguru y’Igihugu ahazwi nko mu Miyove.

Ati “Dufite zabahu mu butaka bwacu. Ibindi ni inkuru zo kuyobya uburari ku kibazo nyakuri.”

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yigeze kuvuga ko bitumvikana uburyo hari abakomeje gukwirakwiza imyumvire y’uko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira Congo, nta gace na kamwe rurafata ngo bigaragare ko hari uwo mugambi.

Ati “Hashize imyaka 30 mbyumva nyamara nta na rimwe u Rwanda rwigeze runafata na metero kare imwe muri RDC kugeza ubu. Ntaho nzi umushinga umara imyaka 30 utarashyirwa mu bikorwa. Niba atari inzozi, ba nyiri uwo mushinga warabananiye. Ku bwanjye mbifata nk’ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga muri Congo.”

Guhera mu mpera za 2019, bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Congo n’abanyapolitiki biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bumvikanye kenshi bamagana icyiswe ‘balkanisation’ ngo u Rwanda rushaka gukora muri Congo.

Imvugo ‘Balkanisation’, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro Lamuka rya Martin Fayulu watsinzwe amatora ya Perezida mu 2018. Fayulu yari ashyigikiwe cyane na Kiliziya Gatolika.

Cardinal Ambongo mu mpera za Ukuboza 2019, yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu bituranye n’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .




Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yavuze ko u Rwanda rushaka kwigarurira Uburasirazuba bwa RDC

 

Previous Post Next Post