KOPI VITAMIN yagaragaje ubudahangarwa mu gufasha abafite ikibazo cy’intege nke mu gihe cyo gutera akabariro.



Umunsi ku wundi humvikana ingo zisenyuka bidatewe atari uko zabuzemo ibizitunga, ahubwo byaturutse ku kuba umwe mu bashakanye afite intege nke zituma igikorwa cyo mu buriri kitubahirizwa uko bikwiye.

Nubwo hatagaragazwa umubare nyakuri w’ingo zisenyuka bitewe n’iki kibazo, hakunze kumvikana abagore cyangwa abagabo bafatwa baciye inyuma abo bashakanye, ikibazo kikaba ko umwe muri abo yananiwe kubahiriza inshingano zo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’igihe farumasi izwi nka Depham izobereye mu gukwirakwiza imiti igerageza gushaka umuti w’iki kibazo, ubu Minisiteri y’Ubuzima yamaze kuyiha uburenganzira bwo gucuruza ikinyobwa kizwi nka Kopi Vitamin gikomoka mu gihugu cya Malasyia, gikemura iki kibazo ingo zikongera kurangwamo amahoro.

Iyi farumasi iherereye mu Mujyi wa Kigali mu isoko rya Nyarugenge.

Umuyobozi wa Farumasi Depham Dr Dushimimana Abel, yasobanuye ko ubu abagiraga intege nke mu gukora imibonano mpuzabitsina igisubizo cyabo cyabonetse.

Yatangaje ko iyi farumasi imaze imyaka ine itangiye ubucuruzi bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ikaba ikorera mu gihugu cyose. Ivana imiti mu Mujyi wa Kigali, i Burayi, muri Kenya n’ahandi.

Ikiganiro kirambuye Dr Dushimimana yagiranye na IGIHE

IGIHE: Ikinyobwa cya Kopi Vitamin kigizwe n’iki?

Dr Dushimimana: Iki kinyobwa ni gishya hano mu Rwanda ariko hari hashize igihe dusabye ko Minisiteri y’Ubuzima yacyemera. Murabizi ko ibinyobwa byose bivuye hanze Minisiteri igomba kubyemera, twari dutegereje ko ibyemera kandi ubu byamaze kwemerwa nyuma yo kukigenzura, niyo mpamvu twagishyize ku mugaragaro kuko gifitiye abantu akamaro gakomeye.

Ni ikinyobwa gikorerwa mu gihugu cya Malaysia kikaba kigizwe n’ibimera byo muri ako karere ariko by’umwihariko kigizwe n’ibintu bitandatu aribyo;

Tongkali: Tongkat ali: (Eurycoma Longifolio), iki ni igiti kiboneka cyane muri Aziya kikaba by’umwihariko kimera muri Malaysia na Indonesia.

Kizwiho gutunganya imisemburo ya kigabo no gukuza imikaya mu buryo butuma umugabo agira imbaraga n’imbaduko mu mikorere, giha ingufu imisemburo y’umugabo akarushaho kubaka urugo cyangwa se gutera akabariro, nk’abantu bakora siporo nabo kibafasha kugira imbaraga.

Guarana: Iva ku giti kimera mu ishyamba rya Amazon, izwiho cyane mu gukomeza imbaraga z’ubwenge no kwibuka, ikaruhura ubwonko kandi igakomeza imitsi y’ubwonko bituma umuntu atekereza neza.

Gifasha kugira ingufu no kugira imikanya ikomeye cyane, gifasha kandi kurwanya ikibazo cyo gucibwamo, gifasha mu muvuduko w’amaraso iyo ufite muke irawuzamura.

Maca: Izwi cyane mu kongera no kubaka intangangabo bituma zikura neza kandi zikagira imbaraga ku buryo mu gihe cy’akabariro umugabo adahita acika intege cyangwa ngo agere ku ndunduro y’ibyishimo rugikubita, iki cyo ni ikijumba kivanwa muri Amerika y’Epfo, gifite ibyubaka umubiri byinshi, gifite kandi imyunyu myinshi.

Gifite ubushobozi bwo kongera ingufu mu kurwanya indwara, gifasha gutunganya intanga z’umugabo bikarushaho kumera neza.

Stevia: Ni ikimera kibarizwa muri Amerika y’Epfo. Ni isukari nziza iruta izindi zose kuko irwanya umubyibuho ukabije, igakamura ibinure, ikavura umunaniro udashira, ikaringaniza umuvuduko w’amaraso ari nayo mpamvu ikundwa cyane n’abarwaye diabète, iki kirusha ingufu isukari inshuro 20 ariko gifite n’ukuntu kitongera isukari mu mubiri, gikoreshwa n’abarwaye diyabete, ni nziza ku buryo umuntu yayikoresha.

Café :Si ikawa ibonetse yose ! Hakoreshwa iyatoranyijwe mu zikunzwe ku Isi hakurikijwe ubwiza n’umumaro wayo. Yagaragajwe nyuma y’ubushakashatsi nk’ifite ububasha bwo kurwanya kanseri y’umwijima, mu kanwa no mu muhogo ndetse ivura indwara yo kugwa amarabira.

Amata: Ntabwo ari amata abonetse yose ni amata bakuyemo amavuta, ubundi birazwi ko amavuta atari meza ku mubiri kuko iyo uriye menshi cyane cyane ava ku nka, ntabwo aba meza yagutera imitsi, abahanga bafashe icyemezo cyo gushyiramo amata bakuyemo amavuta.

Ibi byose iyo biri kumwe bituma Kopi Vitamin igira umumaro ku mubiri w’umuntu cyane cyane ku bantu bakora cyane, abageze mu zabukuru, abatekereza cyane ndetse n’abahorana umunaniro ukabije.

IGIHE: Iki kinyobwa gifasha gute abafite ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina?

Dr Dushimimana:Iki kinyobwa gifasha umubiri w’umuntu mu kongera ubushake iyo abantu batagira ubushake bwo kubaka urugo, urumva ko icyo ni ikibazo ku bantu bashakanye, ifasha abafite intege nke kubyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Hari abantu bagira umurego ariko uwo murego ntumare akanya cyangwa se akaba yarangiza vuba, aho rero niho Kopi Vitamin ifite umumaro ikora ku buryo abo nabo bagira imibonano myiza kandi ikaba yatera amahoro mu rugo, mu bindi ikora ni uko inakingira umwijima ndetse n’ubugabo busanzwe bukora intangangabo.

Ikindi murabizi ko abantu barengeje imyaka 55 usanga aribo bakunze kugira intege nke muri rusange no gutera akabariro, Kopi Vitamin, rero ibagirira akamaro mu buryo bugaragara.

IGIHE:Ni bande bemerewe gukoresha Kopi Vitamin?

Dr Dushimimana: Iki kinyobwa gikoreshwa na buri wese keretse abana, abagore batwite cyangwa se abonsa ndetse n’abafite ikibazo cy’umutima ariko gikomeye cyane, iyo uyinyoye kandi uba ugomba kugabanya inzoga wanywaga.

IGIHE:Ese ikibazo cy’ingo zisenyuka kubera kudatera akabariro kirahari koko?

Dr Dushimimana: Nta mibare nzi iriho yerekana iki kibazo ariko iki ni ikibazo abantu mu Rwanda batavuga mu ruhame, usanga babihisha ahubwo ugasanga babipfa ndetse bakitana ba mwana, niba umwe adateye urubariro usanga umwe atekereje ibindi.

Nkeka ko byaba byiza ababishinzwe babirebye kuko nkeka ko ingo zisenyuka cyane muri iyi minsi, iki kibazo ari kimwe mu bibitera kandi ibisubizo bihari.

IGIHE:Abantu batazi gukoresha Kopi Vitamin babigenza gute?

Dr Dushimimana: Ubundi uko iki kinyobwa kimeze ni uko gikozwe mu buryo bw’Ifu iba iri mu isashe, agasashe kamwe kaba gafite garama 20, noneho tuba ari dutandatu cyangwa umunani turi mu gakarito kamwe.

Uko ubigenza ni uko ufata ako gasashe ugashyushya amazi angana n’ikirahure cya mililitiro 100-120, iyo umaze kugashyiramo iratangira ikayenga nyuma ukanywa, urugero uko umuntu anywa ikawa ni we wimenya uko abigenza.

Kumenya iyo unywa ni uko umara iminsi 12 ariko biterwa n’uko cya kibazo cyawe cy’ingufu nkeya ufite gihagaze, iyo kimaze gusubira ku murongo ufata agasashe kamwe buri minsi itatu.

Ariko niba wumva isashe imwe mu mazi iguteye ingufu nyinshi cyane ubwo uragabanya, ukaba wafata kimwe cya kabiri cyangwa se kimwe cya gatatu.

Hari n’igihe uba ugitangira ukumva bigenda neza, wafata isashe imwe buri minsi ibiri cyangwa se ugafata igice cy’isashe buri munsi biterwa n’uko wiyumva.

IGIHE:Abagiraga ikibazo mu mibonano mpuzabitsina bumve ko ikibazo cyabo gikemutse?

Dr Dushimimana: Ndi muganga kandi ndabizi neza ko abantu bajya bagira intege nkeya mu byekerekeye imibonano mpuzabitsina ariko ubu igisubizo kirahari, twe icyo tugomba gukora ni uko iki kinyobwa kigomba kuboneka buri gihe kugira ngo kitazabura.

Iki kinyobwa ugikeneye waduhamagara kuri 0787873148

 

 

Previous Post Next Post