Ntiyumvaga ko azajya muri Politiki: Ibyo wamenya ku rugendo rwa Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma









 Tariki ya 31 Nyakanga 2021, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Yolande Makolo aba Umuvugizi wa Guverinoma. Yari asanzwe akora mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Makolo yahawe izi nshingano nyuma y’imyaka 10 hashyizweho ibiro by’Umuvugizi wayo, bishingwa guhuza ibikorwa byose by’itumanaho bya guverinoma.

Yatangiye imirimo y’itumanaho mu nzego z’u Rwanda mu 2003, ubwo yari avuye kwiga muri Canada.

Aherutse kugirana ikiganiro kirambuye na Aya Chebbi, Umunya-Tunisia wabaye Ambasaderi w’urubyiruko mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu 2018, amusobanurira byinshi ku buzima bwe n’akazi akora muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ni Podcast yitwa ‘I Am Nala’, igaruka ku bigwi by’abagore bo ku mugabane wa Afurika.

IGIHE yifuje kubagezaho ibibazo Chebbi yabajije Makolo ndetse n’ibyo yamusubije.



Mu magambo atatu, Yolande ni muntu ki?

Yolande ni umukozi wa Leta.

Irindi jambo rimwe?

Ndi umubyeyi.

Ndatangirira ku buzima bwawe hagati ya Canada n’u Rwanda. Wakuze ute? Wahinduranyije aho kuba ute?

Mu by’ukuri navukiye muri RDC, ndi Umunye-Congo ho igice. Papa yari Umunye-Congo, Mama yari Umunyarwandakazi ariko nakuriye muri Kenya nk’impunzi, nari kumwe na Mama. Papa yitabye Imana ubwo nari muto, twaje mu Rwanda ndi umwana, Mama yari umupfakazi, afite abana batanu. Nize amashuri abanza n’ayisumbuye i Nairobi, njya muri Canada ubwo nari ngiye muri kaminuza.

Ubwo wagiye i Nairobi ufite imyaka ingana iki?

Nagiye i Nairobi ubwo nari mfite imyaka ine.

Ese wiyumvamo ubunyafurika? Kubera ko wabaye ahantu hatandukanye.

Byuzuye. Kubera ko navukiye i Lubumbashi muri RDC, ubwo nari umwana navugaga Ikiluba, rumwe mu ndimi zaho, Igiswahili n’Igifaransa. Ubwo najyaga i Nairobi nize Icyongereza n’Igiswahili cyo muri Kenya. Ubwo nagarukaga mu Rwanda, Ikinyarwanda cyanjye cyariyongereye. Ndiyumva cyane nk’Umunyafurika, niyumvamo ubunyafurika bwinshi.

Ese muri urwo rugendo, cyane cyane uvuye muri kaminuza, watekerezaga ko wakorera guverinoma? Ubwo wari umukobwa muto wari ufite izihe nzozi?

Nabifashijwemo n’itangazamakuru. Nk’umwangavu muto, niyumvagamo kuba nahagararira abantu. Uko abantu bahagararira abandi, ubahagararira, ni nde uvuga ku bunararibonye, by’umwihariko mu itangazamakuru.

Ubwo nakuraga, CNN yari iri guhinduka ikintu kinini, twakurikiranaga amakuru amasaha 24, nkabona abantu mu makuru bahagarariye impamvu zitandukanye, bahagararira za guverinoma n’ibindi.

Ntibari abagore benshi ariko bake barabikoraga. Natekereje ko umuntu yaba umuvugizi w’umuryango cyangwa igihugu. Natekereje ko byari ibintu umuntu yakwifuza, numva ko najya muri urwo rwego.

Ubwo watangiye ukorera mu itangazamakuru?

Yego. Nize indimi muri kaminuza, ngaruka mu Rwanda gukorera guverinoma. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo nari muri kaminuza, ntabwo nateganyaga kugaruka mu Rwanda bitewe n’ibyo nabonye byabaye hano.

Ntacyo nari mbaye ubwo nabaga muri Canada, nari nyuzwe, nari ntuje. Naje kumenya ko nubwo ntifuzaga kujya muri politiki, politiki yo yanyifuzaga aho nari ndi hose.

Kandi nta hantu ku Isi hatekana, abantu batabikoreye. Numvise ngomba kubijyamo, ngakora ibintu bisobanutse, bigirira akamaro abantu banjye, sinihishe ibibazo aka karere kari karimo, cyane cyane iki gihugu.

Kandi kubera ko ndi uwo mu bihugu bitatu muri aka karere. Nafashe icyemezo cyo kugaruka, ngakorera Guverinoma y’u Rwanda. Ku bw’amahirwe nabonye akazi muri guverinoma, mu itumanaho.

Ubu hashize imyaka 20, biri kwihuta cyane, umutwe wanjye ukomeza uzenguruka kuva nagera hano muri Mutarama 2003 kugeza ubu. U Rwanda rukomeje urugendo. Hari akazi kenshi, impinduka nyinshi ziraba byihuse, birashimishije, ni ugukora cyane ariko ni byiza kuri njyewe.




Njye n’umuryango wanjye turi ab’iki gihugu, turagikorera, bifite icyo bisobanuye. Ntekereza ko nafashe icyemezo gikwiye cyo kuza mu rugo, si mu Rwanda gusa, ahubwo muri Afurika kugira ngo ngire uruhare mu kugira ngo iki gihugu n’umugabane bibe byiza.

Previous Post Next Post