Nyamasheke: Yafunganywe n’uwo yaje gusaba no gukwa bakekwaho ubuharike




Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntibaziyaremye Daniel w’imyaka 48 hamwe na Uzayisenga w’imyaka 29 yari aje gusaba no gukwa, bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko umugabo yari yarasezeranye mu mategeko n’undi mugore bataratandukana.


Umuturanyi w’iyi miryango yombi, yabwiye Imvaho Nshya ko Ntibaziyaremye Daniel yari afite umugore basezeranye bari bamaranye imyaka 9 baranabyaranye abana 5.


Batuye mu mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, uyu mugabo akaba ari umucuruzi ku Isantere y’ubucuruzi ya Nyamirambo.


Ntibaziyaremye avugwaho kuba yaragiranye amakimbirane n’umugore we wa mbere, ahita afatiraho gutereta Uzayisenga baturanye.


Yaramucikanye bajya gutura mu Karere ka Ngoma, bakaba bari bamaranye imyaka 11, ndetse ngo banabyaranye abana batatu umwe yitaba Imana.


Uyu munsi Ntibaziyaremye n’umugore we muto ni abacuruzi mu Mujyi wa Kigali.  


Intandaro y’itabwa muri yombi ryabo yabaye ko bapanze ubukwe bwo gusaba no gukwa, umugore mukuru arabimenya abimenyesha RIB.


Uwo muturanyi yagize ati: “Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena, ni bwo hari hateganyijwe ubukwe bwo gusaba no gukwa. Twari twatumiwe twaranatwerereye twitegura kubujyamo saa saba. Bamwe mu batumirwa bageze mu mahema yari yateguwe mu busitani buri hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke.”


Avuga ko uyu mugore muto yari amaze iminsi 3 iwabo yaraje gutegura ubukwe, ibikenerwa byose ku mugeni byaraguzwe.


Umugore mukuru n’abana be bari


mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya ibyategurwaga, cyane ko umugore muto ari umuturanyi.


Umugabo n’abamuherekeje benshi yari yaturukanye i Ngoma, imodoka 2 zuzuye, ngo babaye bagikandakira ahitwa ku Gataka, hafi y’ibiro bya Sitasiyo ya RIB ya Kagano i Nyamasheke, batungurwa no guhagarikwa na Polisi babona ikuyemo wa mugabo imwambitse amapingu bibaza ibyo ari byo.


Ati: “Natwe nk’abiteguraga ubukwe twishimiye ko abakwe baje, twayobewe uko bigenze, tukibijujura dusa n’abakubiswe n’inkuba. Amatelefoni acicikana ubwira abandi ibibaye, twumva abari bari mu mahema y’aho ubukwe bwari bubere batubwira ko n’umugore amaze kwambikwa amapingu bamusangishije umugabo we. Abari baherekeje umugabo bakase imodoka bari bajemo bisubiriye i Ngoma.”


Avuga ko inkuru yahise ikwira hose abari baratwerereye bitegura kubutaha bibaza igikurikiraho, hafatwa umwanzuro wo guha amafunguro n’ibinyobwa byateguwe abari bamaze kuhagera.


Ubwo bagombaga gutegereza ubukwe bwa musaza w’umugore muto na we wari ufite ubukwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena.


Ati: “Ntituzi niba iyo nkwano izatangwa rwihishwa nibaramuka bafunguwe, ntituzi icyaha bakoze kuko n’ubundi bari bamaranye imyaka 11 babana. Ntitunazi niba biteguraga gusezerana kandi amasezerano ya mbere akiriho, dutegereje icyo abayobozi bazatubwira ariko igihombo cyo bamaze kukigwamo kuko byagaragaraga ko babwiteguye n’ingufu nyinshi.”


Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko gutabwa muri yombi kwabo kwari ngombwa kuko baregwa icyaha cy’ubuharike.


Bivugwa ko bashakaga kujijisha ubuyobozi ngo nyuma yo gusaba no gukwa bazanasezerane byemewe n’amategeko kandi amasezerano n’umugore wa mbere akiriho.


Ati: “Icya mbere ni uko biriya ari ibikorwa bigize icyaha cy’ubuharike kandi gihanwa n’amategeko, ni yo mpamvu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”


Yaboneyeho kuburira abantu baharika abagore babo basezeranye byemewe n’amategeko, hatarabayeho urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa ngo amasezerano ya mbere aseswe, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.


Meya Mupenzi Narcisse yasabye abaturage kwirinda imigirire mibi nk’iyi, ko n’undi uzabifatirwamo azabihanirwa.



Yasabye abantu kuba indahemuka ku bo bashyingiranywe byemewe n’amategeko, igihe habayeho kutumvikana mu muryango bakanyura mu nzira zemewe n’amategeko mu gihe kwiyunga bidashoboka.

Previous Post Next Post