Ikinyomoro (Tree tomato cyangwa Tamarillo) ni urubuto rw’ingirakamaro kandi rwiza rushobora kwera ahantu hato nko mu busitani. Akaba ari imbuto zatangiye guhingwa muri Amerika y’amajyepfo. Nyuma ziza gukwirakwira ahantu henshi kuko kuri ubu zera cyane hano iwacu mu Rwanda, Afurika y’Epfo, Australia na New Zealande.
Ibinyomoro bikaba birimo amoko atatu ugendeye ku mabara; hari ibitukura aribyo bikunze kuboneka mu gace duherereyemo, hakaba ibigira ibara ry’umuhondo ndetse n’ibigira ibara rya zahabu.
Dore icyo ibinyomoro bikungahayeho ndetse n’intungamubiri ubiriye avanamo;
Ikinyomoro ni isoko ya vitamini A, C, E na B zitandukanye, harimo B1, B2 na B6. Izi vitamini zose zifasha mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no mu gukorwa kw’imisemburo itandukanye.
Izi mbuto zikungahaye cyane kuri Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mu mubiri. Zifasha umutima gutera neza no kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi ajya mu turemangingo.
Ibinyomoro cyane cyane ibitukura bibamo ibyitwa “Anthocyanine” bizwiho kurinda indwara nyinshi cyane cyane iza kanseri. Kubera ko izi mbuto zikungahaye kuri vitamini A zirakenewe cyane mu gufasha kubona neza.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko zimwe muri za acide zigize ikinyomoro zifasha mu kugabanya isukari cyane cyane ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Umutobe w’ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane ndetse no gufasha umubiri mu kuwurinda kwinjira kw’amavuta mabi.
Dore uko wakoresha ikinyomoro kikagufasha mu kugabanya ibiro: ushobora kubikoramo salade ukabirya byonyine, cyangwa ukabikoramo umutobe ukawunywa. Acide igaragara muri izi mbuto ifasha gutwika ibinure mu mubiri. Ibi ubifatanyije no gukora imyitozo ngororamubiri, wagabanya ibiro mu gihe gito.
Wifuza kubana natwe muri group ya WhatsApp itangirwamo amasomo ku mirire ndetse nubujyanama kanda Hano