Rubavu: Batatu bafunzwe bafatiwe mu kuvunja amafaranga bitemewe

Abagore batatu bo mu karere ka Rubavu, bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bagore bafatiwe hafi y’umupaka muto wa Petite barriere, mu mudugudu wa Gasutamo, akagari ka Mbugangali, umurenge wa Gisenyi.

Abafashwe bari bafite amafaranga atandukanye, barimo uwitwa Murekatete Beatrice, Icyimanizanye Shadia na Yoborinyana Deborah.


SP. Karekezi Twizere Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba mu kiganiro na BWIZA yahamije aya makuru.

Ati “Nyuma yo kubafata no kubabaza, bemeye ko bakoreshaga amafaranga mu buryo butemewe kubera kubura igishoro cyo gutangiza ikigo cyemewe cyo kuvunja amafaranga. Tukaba dukangurira abaturage kureka kwijandika mu bikorwa byo kuvunjisha amafaranga mu buryo butemewe kuko ababifatiwemo babihanirwa.”



SP. Karekezi avuga ko Polisi itazigera na rimwe icika intege mu kurwanya ubucuruzi bw’amafaranga butemewe, kuko bugira ingaruka mbi ku bukungu no ku mutekano w’Igihugu.

Yaboneyeho gusaba abaturage kugana ibigo byemewe mu bucuruzi bw’amafaranga (forex burreau) kandi batangire amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi bitemewe, bafatanye mu kubaka ubukungu butekanye.

Nyuma yo gufatwa kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi aho barigukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha (RIB).






Previous Post Next Post