DRC: Ukekwaho Gushyira Hanze Amabanga y’Ubuzima bwa Perezida Tshisekedi Yishwe



Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Kinshasa aravuga ko umwe mu basirikare bahafi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu Antoine Felix Tshisekedi yaba yishwe umurambo we ukajugunwa imbere y’inzu atuyemo, ku mpamvu z’uko yashyize hanze amabanga y’uburwayi bw’umukuru w’igihugu.


Taliki 9 Mata nibwo Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byemeje ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi arwariye muri bimwe mu bitaro byo ku mugabane w’Uburayi, bibinyujije mu itangazo bashyize ahagaragara.



Ni nyuma y’uko byari bimaze igihe bihwihwiswa ko Félix Tshisekedi bitazwi aho aherereye, ndetse kimwe mu binyamakuru byo mu Bubiligi kikaba cyari cyatangaje ko yaje mu Rwanda rwihishwa, ariko kiza kubinyomoza, kinasaba imbabazi kuri ayo makuru atari ukuri cyatangaje.


Nyuma y’aho nibwo andi makuru yasohotse avuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi arwariye ari i Bruxelles mu gihugu cy’ Ububirigi aho yagiye kwivuza ndetse bamwe bakavuga ko yagiye mwibanga rikomeye kubera uburwayi amaranye igihe bwo mu myanya myibarukiro (Prostate) no kwihagarika nabi.



Ikinyamakuru Infos.cd cyavuze ko Félix Tshisekedi ari i Bruzelles, ndetse gikomeza kivuga ko Perezida Félix Tshisekedi yagiye muri uyu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, aho yagezeyo ku mugoroba wo ku Cyumweru ajyanywe n’indege y’Umukuru w’Igihugu akajyana n’abantu bagera muri 20 barimo abo mu itsinda ry’abaganga be, abarinzi be, ndetse n’inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mu muryango we.


Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida akimara kugera i Bruxelles, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza byitiriwe Mutagatifu Luka (Saint Luc), nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima ariko kuru ubu amakuru atugerahoo ngo nuko yamaze koroherwa akaba yagarutse mu gihugu.


Muri Werurwe 2022, Perezida Félix Tshisekedi nabwo yajyanywe muri ibi Bitaro byo mu Bubiligi, ariko na bwo Perezidansi ya Congo ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, bakaba barabanje kubigira ibanga, bikaza gutangazwa n’Ibinyamakuru byo mu Bibiligi nyuma y’iminsi itanu.



Previous Post Next Post