Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu yatangaje ko igiye gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote tuzwi nka drones, mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.
Ni ikoranabuhanga rishya ryiyongera ku rya Camera zo ku muhanda zizwi nka Sofia Polisi isanzwe ikoresha.
Amakuru y’ikoreshwa rya drones yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Yagize ati: “Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye, ntabwo rero tekinoliji igomba kugaragara igihe cyose.”
“Tuzabibabwira ko tuzakoresha camera zo mu muhanda zikurikirana amakosa, ariko turatekereza no gukoresha za drone, ko aho bishoboka igomba kujya icunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo dukurikirane ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n’umuvuduko n’andi makosa.”
Mu gihe u Rwanda rwaba rutangije gukoresha izi drone mu gucunga umutekano wo mu muhanda, rwaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo bo basanzwe bazikoresha.
=1