Perezida Paul Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwanze gukora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya wabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda.
Col Karegeya yasanzwe yapfiriye muri hoteli mu Mujyi wa Johannesburg tariki ya 31 Ukuboza 2013. Leta ya Afurika y’Epfo yashinje u Rwanda kugira uruhare mu rupfu rwe, gusa rwarabihakanye.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo kuyifasha gukora iperereza kuri uru rupfu, ariko irabyanga.
Yagize ati “Twavuganye na Afurika y’Epfo, turayibwire tuti ‘dukurikirane, turebe mu by’ukuri icyabaye’ ariko guverinoma yo muri icyo gihe yari yabyemeye, ariko ku munsi wakurikiye yafashe uruhande, ntabwo bemeye ko iperereza rikorwa. Kubera iki batabyemeye?”
Perezida Kagame yasobanuye ko nyuma yaho, Abanyarwanda barimo Abajenosideri baharabika u Rwanda batangiye kuva i Burayi, bimukira muri Afurika y’Epfo kuko babonaga ari ho hantu heza gukorera ibikorwa byabo.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ikibazo cy’aba bantu bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yakiganiriyeho n’abayobozi barimo Perezida Cyril Ramaphosa, ariko ko nta cyakozwe.
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wazambye kuva Karegeya yapfa. Mu gihe Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Naledi Pandor, bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yasobanuye ko bazaganira kuri ibi bibazo.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika y'Epfo yanze ko urupfu rwa Karegeya rukorwaho iperereza |