Itondere ibi bintu niba ujya ugura indaya

 



Bamwe mu bagabo usanga ingo zibananira bagahitamo kujya mu bubari bakabugira nk’icumbi bakemuriramo ibibazo byabo, bakanywa inzoga bakenera n’umugore bakagura indaya, yarangiza yashaka agataha mu rugo cyangwa akarara iyo.


Nubwo aba ayiguze yumva agamije kurangiza ikibazo ariko nta munezero yagira nk’uwo yakura ku mugore we yishakiye akunze, mugabo niba wumva ingeso yanze ntube ukibashije kwihangana, ugafata icyemezo cyo kugura indaya, uzabanze uzirikane ko:


Uba waguze igitsina


Ni ko biba bimeze ntuzibeshye ngo ubivange n’urukundo kuko indaya yagufatira ikakurya utwawe twose, kimwe n’uko ishatse yagarama ukarongoraaa yo yibereye kuri Watsapp. ikukabwira iti: “Gira vuba nigendere”


Indaya ni umucuruzi nawe uri umuguzi


Ugomba kumenya neza ibyo ugura ibyo ari byo n’uko wishyura hakiri kare ngo mutaza gutera amahane. Niba mwavuganye rimwe amafaranga angana uku, niko biri nta yindi mitereto. Ninakugaburira uzamenye ko ushobora kubyishyuzwa.


Ugomba kwitwaza udukingirizo


Mugabo niba ukunda ubuzima bwawe, itwaze udukingirizo duhagije kandi ufitiye icyizere ko ari tuzima. Waguze ahantu hizewe.


Si byiza na gato gusomana n’indaya


Ishobora kuba isoma ibitsina by’abagabo byinshi igashobora kuba yaba irwaye imitezi mu kanwa nka Herpes, Gonorrhea yo mu muhogo na Syphillis.



Ugomba kwirinda kunyaza indaya


Hari amazi yagutarukira ku gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri, kuko amazi mvagitsina agira indwara nyinshi z’imitezi ushobora kwandura ku ruhu nka Gonorrhea, Clamydia n’izindi zandurira ku gukoranaho ku mubiri.


Indaya nyinshi ni amabandi


Nawe umva umuntu ugurisha umubiri. Ashobora kugusaka amafaranga mu mifuka cyangwa akaguteza andi mabandi akakwica burundu.


Kwita ku mutekano wawe


Kumenya niba wakwikura mu y’abagabo biramutse bikubayeho. Niba ukeka ko aho mugiye kubikorera nta mutekano uhari, ibyiza ni ukubireka.


Izaguteranya n’umugore wawe


Niba uryamanye niyo ndaya umugore akaguhamagara kuri telefone, ihita imwitaba ikamutuka, yewe niyo imuzi nyuma iramwihamagarira umusebya.


Mugabo nubwo urugo rwakunanira rute, uzicarane n’umugore wawe mucoce ikibazo mushake umuti, kujya mu ndaya ni ibyago bigeretse ku bindi uba wikururiye. Kuko ngo burya kwirinda biruta kwivuza! Ikiza ni uko wagumana n’umugore wawe.



Previous Post Next Post