Mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, habamo gukunda ibisa neza, ibiryohereye cyangwa ibihuje n’ibyiyumviro bye.Imineke iza ku mwanya wa mbere mu mbuto zikunda n’abantu mu ngeri zose , haba abana, abakuze n’urubyiruko.None se ni kuki ukwiriye kuwurya buri munsi ?
1.IGIRA INTUNGAMUBIRI: Mu muneke habamo vitamini z’ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, nka Potassium, Vitamini C na Vitamini B6 ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.
2.IFASHA MU IGOGORA: Imineke ibamo ‘Fibre’ ifasha mu kumanuka kw’ibyo muntu yariye bikagera mu gifu neza ndetse igifasha mu gikorwa cy’Igogora bigatuma hatabaho ‘Impatwe’.
3.ITERA IMBARAGA: Mu mikene habamo isukari iringaniye nka ; Glucose, Fructose, na Sucrose zifasha mu gutanga imbaraga.
4.IFASHA UMUTIMA GUKORA NEZA: Potassium iba mu mineke ituma umutima ukora neza , ikaringaniza umuvuduko w’amaraso, igafasha mu kugabanya ibibazo by’umutima na Stroke.
5.IFASHA MU KUGABANYA IBIRO: Imineke ikungahaye kuri Fibre, ikagira Calories nkeya na Fat nkey.Ibi bituma urya imineke kenshi atagira ibiro byinshi.
6.IFASHA MU GUTUZA: Imineke ituma uwayiriye agira ubuzima bwiza agatuza muri we bivuye kuri ‘TRYPOTHAN’ vitamini iba mu muneke ifasha mu kugabanya ‘Umujagararo’.
7.IFASHA ABAKORA IMYITOZO NGORORA MUBIRI CYANE: Carbohydrates na Electrolytes biba mu muneke bifasha imitsi kutikanga mu gihe cy’imyitozo.
8.IFASHA IMBYIKO GUKORA NEZA: Ingano iri hejuru ya Potassium iba mu mineke niyo ifasha impyiko gukora neza , iyifasha kwirinda utubuye twabamo.
9.IMINEKE IKOMEZA AMAGUFA: Imineke igizwe na Fructooligosaccharides ifasha mu gukura Calcium mu mubiri bigafasha amagufa mu mubiri.